Ubuyobozi buramenyesha urubyiruko rufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 16 na 30 ko hatangijwe kwiyandikisha kw’abifuza kwiga imyuga itandukanye, aho amasomo azigishwa ku buntu (bishyuriwe) hagamijwe guteza imbere ubumenyi ngiro, kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

👉 Urubyiruko rwose rufite ubushake bwo kwiga, kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza harwo rurahamagarirwa kwitabira aya mahirwe akomeye.
📚 IMYUGA ITEGANYIJWE KWIGISHWA:
🎵 Ubugeni n’Ubuhanzi
- Gucuranga (Music Instruments Playing)
- Ubugeni n’ubuhanzi
- Gushushanya
- Ubugeni n’ubukorikori
- Gukora imitako
- Kuboha

🎧 Ikoranabuhanga & Itumanaho
- Gutunganya amajwi n’amashusho
- Gusana no kwita kuri mudasobwa
- Gusana telephone
- Gukora porogaramu z’imikino yo kuri mudasobwa
- Gushyira camera z’umutekano ku nyubako
🍳 Amahoteli & Ubukerarugendo
- Guteka
- Ubukerarugendo
- Kwakira abaje gufata amafunguro muri hoteli
- Kubungabunga isuku ya hoteli
- Kwakira no gucumbikira abaje muri hoteli

⚙️ Imyuga y’Imashini & Amashanyarazi
- Gukanika imodoka
- Kugorora imodoka no gutera amarangi
- Gukanika amapikipiki
- Guteranya amapikipiki
- Gukanika imashini nini n’ibinyabiziga bidasanzwe
- Gukanika amagare
- Gusana ibikoresho byo mu rugo bikoresha amashanyarazi
- Gushyira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku nyubako
- Guhingisha imashini
- Gutwara imodoka (Driving)
- Gutwara amakamyo
🏗️ Ubwubatsi
- Ubwubatsi bw’amazu
- Kubaka amakaro
- Kubaka igisenge
- Kubumba amatafari n’amapave
- Gutaka inzu
- Gusiga amarangi
- Gukora amazi
🌾 Ubuhinzi & Ubworozi
- Kuhira imyaka
- Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto
- Ubuhinzi bw’ibinyampeke n’ibinyabijumba
- Ubuhinzi bw’ibihingwa ngenga-bukungu
- Ubworozi bw’ingurube
- Ubworozi bw’inkoko
- Ubworozi bw’amafi
- Ubuvumvu
- Ubworozi bw’amatungo yuza

🏭 Gutunganya Umusaruro
- Gutunganya inyama
- Gutunganya ibikomoka ku mata
- Gutunganya ibikomoka ku ifarini
- Gutunganya ikawa
- Gutunganya ibikoresho bikomoka ku mpu
- Gukora ibikoresho byo mu rugo n’ofisi
- Gukoresha imashini zumisha ibikomoka ku biti
🔥 Izindi Myuga Ngiro
- Gukora amakara muri nyiramugengeri n’ibishingwe
- Gucura
- Gusudira
- Gucukura amabuye y’agaciro
- Gutunganya imisatsi
- Kogosha
- Gutunganya ubwiza bw’umubiri
- Gukora amashyiga ya kijyambere na biogas
📝 Ibyo Kwiyandikisha:
- Kwiyandikisha birakomeje
- Kwiga ni ubuntu (bishyuriwe)
- Amahugurwa agamije kwihangira imirimo no kubona akazi
📍 Urubyiruko rwose rwujuje ibisabwa rurasabwa kwihutira kwiyandikisha kugira ngo rudacikanwa n’aya mahirwe y’iterambere.
✨ Ejo hazaza hawe hatangirira ku mwuga wiga uyu munsi!
Dore Iyo niyo myuga ihari ushobora kwiyandikishamo
👉Sangiza ayamakuru bagenzi bawe badacikanwa. umuhe na nomero zacu tumufashe arizo:0789360110. Aho waba uherereye hose mugihugu
N.B: umuntu wese aremetewe yaba yarize cg atarize knd Uwemerewe nukuva kumyaka 16-30 Years.
Professional Scholar’s
Really abantu dushak kwiga harimo nubuntu leta izatwishyurira minerivare.





