16.5 C
New York
Monday, May 5, 2025

Buy now

spot_img

Ku kibuga cya Denver indege ya American Airlines Flight yafashwe n’inkongi y’umuriro

Abagenzi b’indege ya American Airlines Flight 1006 bavuye Colorado Springs berekeza Dallas, bahuye n’akaga ubwo indege barimo yafashwe n’inkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Denver.

lyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari imaze kugwa ahagana Saa 5:15 z’umugoroba ku isaha ya Denver, ubwo moteri yayo yafatwaga n’umuriro bikaba byateje umwotsi mwinshi wagaragaye hejuru y’ikibuga.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagenzi 172 n’abakozi 6 basohoka bakoresheje imigozi y’ubutabazi, mu gihe abandi barimo bagerageza gukiza amagara yabo.

V

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na American Airlines, ryemeje ko bose bavuye mu ndege amahoro kandi barinzwe, bashimirwa ubufatanye bagize bafatanyije n’inzego z’ubutabazi nk’uko tubikesha The Sun.

Ishami rishinzwe umutekano wo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika FAA (Federal Aviation Administration), ryatangaje ko ryatangiye iperereza ku mpamvu z’iyi nkongi. Uruganda rwa Boeing rwo rwanze kugira icyo rutangaza kuri iyi mpanuka.

Nta n’umwe wakomeretse, ariko iki kibazo kibaye kimwe mu bikomeje gukurura impaka ku mutekano w’indege zo muri Amerika. Byibukijwe ko ibi bibaye hashize igihe gito habaye impanuka ikomeye ya kajugujugu ya gisirikare yagonganye n’indege nto ya American Airlines, yahitanye abantu 67 ku wa 29 Mutarama 2025.

American Airlines yavuze ko ibikorwa byo kwita ku bagenzi byatangiye ndetse bakomeje gukorana n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Denver. Iperereza riracyakomeje.

Nta n’umwe wakomeretse, ariko iki kibazo kibaye kimwe mu bikomeje gukurura impaka ku mutekano w’indege zo muri Amerika

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles