18.5 C
New York
Sunday, May 4, 2025

Buy now

spot_img

Polisi yatangaje ko yafashe abakekwaho guhohotera Moses Turahirwa

Mu gihe Moses Turahirwa atameze neza nyuma yo gutegwa n’abagizi na nabi, polisi yatangaje ko abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gufatwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, nibwo hamenyekanye amakuru ko Turahirwa Moses umaze kubaka izina rikomeye mu ruganda rw’imideli atameze neza nyuma yo gutegwa n’abagizi ba nabi.

Ibi byabereye mu karere ka Musanze aho amakuru dukesha BTN avuga ko uyu mugabo yakubiswe akanaterwa ibyuma, ibyaje no kuviramo imbwa ye kuhasiga ubuzima.

V

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri X, yatangaje ko abantu batatu bakekwaho gukora ibi bamaze gufatwa, ndetse ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.

Turahirwa Moses yashinze inzu ya Moshions ikaba imwe mu ziyoboye mu ruganda rw’imideli haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, dore ko aherutse no kwambika John Legend uherutse gutaramira i Kigali muri Move Afrika.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles